1 Timothy 1:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi, ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere Kristo Yezu yerekane ukwihangana kwe kuzuye, bityo mbere urugero abazamwizera bose bagahabwa ubugingo buhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.