1 Timothy 1:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubabuze no kwihambira ku bitekerezo bitagira ishingiro, no ku bisekuruza bitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y'Imana twemezwa no kwizera Kristo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca, bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.