1 Timothy 1:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
N'ubundi tuzi ko Amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome n'ibigande, abatubaha Imana n'abanyabyaha, abahakana Imana n'abasuzugura ibyayo, abica ba se na ba nyina kimwe n'abicanyi bose,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane, ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubaha Imana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina, n'abicanyi