1 Timothy 3:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga yagaragajwe ari umuntu, avugwa ko ari intungane na Mwuka w'Imana, arangamirwa n'abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n'abo ku isi, ajyanwa mu ijuru, ahabwa ikuzo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Si ugushidikanya, ubwiru bw'ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.