1 Timothy 6:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagizwe inkoreragahato bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abari ku ngoyi y’ubucakara bose bagomba kumva ko ba shebuja bakwiye icyubahiro cyose, kugira ngo Izina ry’Imana n’inyigisho y’ukuri bitazatukwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa.