2 Chronicles 1:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana ibwira Salomo iti: “Ntabwo wigeze usaba ubutunzi n'ubukire, cyangwa ikuzo cyangwa urupfu rw'abanzi bawe cyangwa kurama. Ahubwo ukurikije icyifuzo cyawe wasabye ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo ushobore gutegeka abantu naguhaye ngo ubabere umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Imana ibwira Salomoni, iti «Ubwo ari icyo umutima wawe wifuza, ukaba utisabiye ubukungu, ubutunzi cyangwa ikuzo, kandi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, ndetse ntusabe kuramba, ahubwo ukaba wisabiye ubuhanga no gusobanukirwa ngo utegeke umuryango wanjye nakwimikiye gutegeka,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n'ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,