2 Chronicles 1:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni akoranya amagare n’abagendera ku mafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, abishyira mu migi icyurwamo amagare no hafi y’umwami, i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Salomo ateranya amagare n'abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu n'ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n'i Yerusalemu ku murwa w'umwami.