2 Chronicles 1:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho imbere y'ihema ry'Uhoraho i Gibeyoni yari yahashyize urutambiro rw'umuringa, rwakozwe na Besalēli mwene Uri mwene Huri. Aho ni ho Salomo n'abari bamuherekeje bose baje kwambariza Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko urutambiro rw’umuringa rwari rwarakozwe na Basaleheli mwene Uri, mwene Huri, rwo rwabaga aho i Gibewoni imbere y’inzu y’Uhoraho, kandi ni ho Salomoni n’ikoraniro bambarizaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko icyotero cy'umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y'ubuturo bw'Uwiteka. Aho ni ho Salomo n'iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.