2 Chronicles 10:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Robowamu agisha inama abantu b'inararibonye bakoranaga na se Salomo, arababaza ati: “Bariya bantu nabasubiza iki?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”