2 Chronicles 12:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu. Yabaye umwami afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yari yahisemo mu gihugu cyose cya Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu kandi arahategeka. Robowamu yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse kandi amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.