2 Chronicles 13:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Buri gitondo na buri mugoroba batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'imibavu, bashyira imigati ku meza asukuye kandi buri mugoroba bagacana amatara yo ku gitereko cy'izahabu. Twebwe dukora ibyo Uhoraho Imana yacu yadutegetse, naho mwebwe mwaramwihakanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri gitondo na nimugoroba batura Uhoraho ibitambo bitwikwa ndetse n’imibavu ihumura, bagashyira ku meza aboneye imigati y’umumuriko kandi buri mugoroba bacana amatara ari mu gitereko cyayo cya zahabu. Ni twebwe dukurikiza amategeko y’Uhoraho Imana yacu, naho mwebwe mwaramutereranye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.