2 Chronicles 13:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu b'imburamumaro baza kwifatanya na we, maze bagomera Robowamu mwene Salomo kubera ko yari akiri muto, nta mbaraga afite kugira ngo abarwanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abagiranabi, abantu b’imburamumaro, bakoranira iruhande rwe, maze bagomera Robowamu mwene Salomoni; nyamara Robowamu wari ukiri muto kandi afite umutima woroshye, ntiyabasha kubanesha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho ari hateranira abagabo b'inguguzi b'urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza.