2 Chronicles 13:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwirukanye abatambyi b'Uhoraho bakomoka kuri Aroni n'Abalevi, mwishyiriraho abatambyi mukurikije imigenzereze y'abanyamahanga. Umuntu wese wazanaga ikimasa cyangwa amapfizi y'intama arindwi, yahitaga agirwa umutambyi w'ibyo bigirwamana byanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ariko se ntimwirukanye bene Aroni, abaherezabitambo b’Uhoraho, mukirukana n’abalevi, kugira ngo mwishyirireho abaherezabitambo nk’uko abantu bo mu bindi bihugu babigenza? Uzanye wese ikimasa n’amasekurume arindwi, ashaka kugirwa umuherezabitambo, muramwemera agakorera ikitari Imana!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'Abalewi, mukishakira abatambyi nk'uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindwi, uwo akaba umutambyi w'ibitari imana.