2 Chronicles 14:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abwira Abayuda ati: “Nimuze twubake imijyi tuyizengurutse inkuta n'iminara, n'amarembo yayo tuyakingishe inzugi zifite ibihindizo, mu gihe igihugu kikiri icyacu. Kubera ko twashakashatse Uhoraho Imana yacu, twaramushatse na we aduha amahoro ku mpande zose.” Nuko barubaka kandi bagira ishya n'ihirwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abwira Abayuda, ati «Twubake iyi migi, tuyizengurutse inkike z’amabuye n’iminara, tuyikingishe inzugi zifite ibihindizo mu gihe igihugu ari twe tukigitegeka. Twashakashatse Uhoraho Imana yacu, maze na we aratwakira kandi aduha amahoro mu mpande zose.» Nuko barubaka, birabahira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z'amabuye n'iminara, dushyireho n'inzugi z'amarembo zikomezwa n'ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro.