2 Chronicles 15:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n'Abayuda n'Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
asohoka asanganira Asa, maze aramubwira ati «Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini! Uhoraho azabana namwe, niba namwe mubanye na we. Nimumushakashaka azabiyereka, ariko nimumutererana, azabatererana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n'Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.