2 Chronicles 16:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu Asa ari ku ngoma, Bāsha umwami wa Isiraheli atera u Buyuda. Nuko asana umujyi: wa Rama arawukomeza, kugira ngo yimire abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Asa umwami w'u Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Bayesha, umwami wa Israheli, atera Yuda kandi yubaka Rama arayikomeza kugira ngo azibire inzira Asa, umwami wa Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w'Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w'Abayuda n'abavayo.