2 Chronicles 16:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Uhoraho areba ku isi hose, kugira ngo akomeze abamwiyeguriye babikuye ku mutima. None wowe wagenje nk'umupfapfa, ku bw'ibyo uzahora mu ntambara.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.”