2 Chronicles 18:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sidikiyahu mwene Kenahana wari wicuriye amahembe y’ibyuma aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Aya mahembe uzayakubitisha Abaramu kugeza ubwo bashira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”