2 Chronicles 18:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n'abo bari kumwe, ababāgira intama n'ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y'i Gileyadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize imyaka mike aramanuka asanga Akabu i Samariya. Kugira ngo amwakire, we n’abantu bari kumwe, Akabu amubagira amatungo magufi n’amaremare menshi, nuko amwemeza ko bazamuka bagatera Ramoti y’i Gilihadi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y'i Galeyadi.