2 Chronicles 18:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w'u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, tuzajyana ku rugamba!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu, umwami w’Abayisraheli, abaza Yozafati, umwami w’Abayuda, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Aramusubiza ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, tuzatabarana mu ntambara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahabu umwami w'Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w'Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y'i Galeyadi?”Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”