2 Chronicles 18:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami w’Abaramu yari yategetse abatware be b’amagare, ati «Ari umuto, ari umukuru, ntimugire uwo murwanya, keretse umwami wa Israheli wenyine.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo umwami w'i Siriya yari yarategetse abatware b'amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w'Abisirayeli wenyine.”