2 Chronicles 18:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Ni we mwami wa Israheli nta kabuza.» Baramutangatanga bagira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho aramutabara, nuko Imana irabamukiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.