2 Chronicles 18:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere, Imana yahagabije umwami».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”