2 Chronicles 18:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramubwira ati «Mwami, wivuga utyo!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”