2 Chronicles 19:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe cyose abavandimwe banyu bazaza baturutse mu mijyi yabo, bakabagezeho imanza zabo zerekeye ubwicanyi, bakabagezeho n'izerekeye kwica amategeko n'amabwiriza n'amateka cyangwa ibyemezo Imana yafashe, muzabagire inama birinde gucumura ku Uhoraho, kuko nimutagenza mutyo azabarakarira mwebwe n'abavandimwe banyu. Nyamara nimubyubahiriza ntimuzabarwaho icyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
buri gihe abavandimwe banyu batuye mu migi yabo bazabasanga, baregana ubwicanyi cyangwa bafite impaka izo ari zo zose mu byerekeye amategeko, amabwiriza, amateka cyangwa umuco, muzabanze mubaburire kugira ngo batazacumura kuri Uhoraho maze na we akabarakarira, mwebwe n’abavandimwe banyu. Nimugenza mutyo, ntimuzacumura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza.