2 Chronicles 19:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozafati atura i Yeruzalemu, hanyuma azenguruka igihugu kuva i Bērisheba kugera ku misozi ya Efurayimu, atoza abantu bose kugarukira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozafati amara iminsi i Yeruzalemu. Hanyuma yongera kuzenguruka muri rubanda uhereye i Berisheba kugera ku musozi wa Efurayimu, maze imbaga yose ayigarurira Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.