2 Chronicles 19:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arababwira ati: “Mwitondere umurimo mushinzwe. Si ku bw'abantu mugomba guca imanza, ahubwo ni ku bw'Uhoraho kuko azaba ari kumwe namwe igihe muzaba muca imanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abwira abo bacamanza, ati «Muritondere umurimo wanyu, kuko atari abantu bawubashinze, ahubwo ni Uhoraho ubwe, kandi azaba ari kumwe namwe igihe cyose muzaba muca imanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.