2 Chronicles 19:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu Balevi no mu batambyi, no mu bakuru b'imiryango y'Abisiraheli, kugira ngo bajye baca imanza mu izina ry'Uhoraho kandi bakemure ibibazo by'abaturage.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu balevi, mu baherezabitambo no mu batware b’amazu ya Israheli, kugira ngo bahacire imanza mu izina ry’Uhoraho kandi barenganure abaturage b’i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.