2 Chronicles 2:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hiramu umwami wa Tiri yandikira Salomo ati: “Uhoraho yakugize umwami w'abantu be kuko abakunda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hiramu, umwami w’i Tiri, asubirisha inyandiko umwami, agira ati «Kubera ko Uhoraho yakunze umuryango we byatumye akwimika kugira ngo uwutegeke.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Hiramu umwami w'i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.”