2 Chronicles 2:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twebwe tuzajya mu bisi bya Libani gutema ibiti byose ukeneye, maze tubikoherereze tubinyujije mu nyanja bihambiriye bigere i Yope. Nawe uzajya ubikura aho ubijyane i Yeruzalemu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Twebwe tuzatema ibiti by’i Libani uzaba ukeneye byose, tubikugereze i Yope, tubinyujije mu nyanja bihambiranyije; naho wowe uzabizamure i Yeruzalemu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk'ibihare tubigeze i Yopa, nawe uzabizamura ubigeze i Yerusalemu.”