2 Chronicles 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu ngiye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro. Bazayoserezamo imibavu, bazayimurikiramo imigati ubudasiba, kandi bayituriremo ibitambo bikongorwa n'umuriro mu gitondo na nimugoroba, no ku isabato no mu mboneko ya buri kwezi, no ku yindi minsi mikuru y'Uhoraho Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None dore nanjye ndashaka kubakira Ingoro izina ry’Uhoraho Imana yanjye, kugira ngo nyimwegurire no kugira ngo nosereze imbere ye imibavu ihumura, mpaturire imigati y’umumuriko n’ibitambo bitwikwa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi, no ku minsi mikuru y’Uhoraho Imana yacu, maze ibyo bizahoreho iteka muri Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore ndenda kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bw'imitsima ihora imurikwa imbere y'Uwiteka, no ku bw'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z'amezi, no ku birori byashyizweho by'Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.