2 Chronicles 2:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero unyoherereze umuhanga wo gutunganya izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibyuma, kandi uzi kuboha imyenda itukura n'iy'umuhemba n'iy'isine. Agomba kuba azi umwuga wo guharagata amashusho, maze azafatanye n'abahanga bo mu Buyuda n'i Yeruzalemu data Dawidi yansigiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, ubu ngubu nyoherereza umuntu w’umuhanga uzi gucura zahabu, feza, imiringa, ibyuma, akamenya kuboha imyenda y’umuhemba n’iy’ibihogo, iy’umutuku n’iy’isine, kandi akaba azi kubaza amashusho; azafatanya n’abahanga turi kumwe muri Yuda n’i Yeruzalemu kandi batoranyijwe na data Dawudi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none unyoherereze umugabo w'umuhanga, uzi gukora iby'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'imyenda y'imihengeri n'iya kamurari n'iy'imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y'uburyo bwose, kugira ngo abane n'abagabo b'abahanga turi kumwe i Buyuda n'i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye.