2 Chronicles 20:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None ubu dore Abamoni n'Abamowabu n'Abedomu baduteye. Nyamara ba sogokuruza igihe ubakuye mu Misiri ntiwatumye banyura muri ibyo bihugu, ahubwo wabanyujije iruhande kugira ngo be gutsemba ayo moko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None ubu Abahamoni, Abamowabu n’Abanyedomu baraduteye. Nyamara igihe abasokuruza bacu bari bavuye mu Misiri, ntiwigeze ubemerera ko banyura mu bihugu byabo, ahubwo wabanyujije indi nzira, ugira ngo iyo miryango batayitsemba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko none dore Abamoni n'Abamowabu n'abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,