2 Chronicles 20:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yeruzalemu n'Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aravuga ati «Mutege amatwi mwese, muryango w’Abayuda, baturage b’i Yeruzalemu, nawe Mwami Yozafati! Uhoraho aravuze ngo: Mwitinya kandi ntimukurwe imitima na ziriya ngabo zitabarika, kuko atari mwe muzarwana iyi ntambara, ahubwo ni Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n'izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw'Imana.