2 Chronicles 20:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arasenga ati: “Uhoraho Mana ya ba sogokuruza, ni wowe Mana nyir'ijuru kandi ni wowe utegeka abami bose bo ku isi. Ufite imbaraga n'ububasha ku buryo nta waguhangara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze aravuga ati «Uhoraho, Mana y’abasokuruza bacu, mbese si wowe Mana yo mu ijuru kandi ukanategeka abami bose b’amahanga? Byose ubigengana imbaraga n’ububasha kandi nta n’umwe ushobora kukwigezaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b'abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.