2 Chronicles 20:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n'intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n'icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y'iyi Ngoro n'imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Nihagira icyago kitugwirira, cyaba intambara, igihano, icyorezo cyangwa amapfa, tugahagarara imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe kuko izina ryawe riyirimo, maze tukagutakambira mu kababaro kacu, nawe uzatwumve udukize.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Nitugerwaho n'ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n'inzara, tuzajya duhagarara imbere y'iyi nzu n'imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’