2 Chronicles 21:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo urakurikiza imigenzereze y'abami ba Isiraheli, utoza Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu gusenga ibigirwamana nk'uko umuryango wa Ahabu wabigenje. Wicishije n'abavandimwe bawe nubwo bakurushaga ubutungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ahubwo ukaba waragendeye mu nzira z’abami ba Israheli kandi ukaba warakururiye Abayuda n’abatware b’i Yeruzalemu ubusambanyi, nk’uko ab’inzu ya Akabu babigenje, ndetse ukaba warishe abavandimwe bawe bo mu nzu ya so, n’ubwo bakurushaga umutima,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo ukagendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n'abaturage b'i Yerusalemu nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza,