2 Chronicles 21:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Batera u Buyuda basahura ibintu byose byari biri mu ngoro ya cyami, banyaga n'abana n'abagore ba Yoramu, ntibagira umuhungu n'umwe bamusigira uretse Ahaziya wari umuhererezi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Batera Yuda barahinjira, maze banyaga ibintu byose byo mu ngoro y’umwami, ndetse n’abahungu be n’abagore be, ntiyagira umuhungu asigarana uretse Okoziya w’umuhererezi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y'umwami n'abahungu be n'abagore be, ntiyasigarana n'umwana w'umuhungu n'umwe, keretse Yehohahaziya w'umuhererezi mu bana be.