2 Chronicles 21:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iminsi irahita, nyuma y'imyaka ibiri azana amagara kubera iyo ndwara maze apfa ababara cyane. Ntibamucanira igishyito nk'uko babigenzerezaga ba sekuruza be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashira iminsi maze bigeze mu mpera z’umwaka wa kabiri azana amagara, bituma apfa yibutse amagara. Abantu be ntibamucanira umuriro nk’uko bawucaniraga abasekuruza be.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n'indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk'uko boserezaga ba sekuruza be.