2 Chronicles 21:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho umuryango wa Dawidi, kuko yari yaramusezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazasimburana ku ngoma iteka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara Uhoraho ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawudi kubera isezerano yagiranye na Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw'isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n'abahungu be iteka ryose.