2 Chronicles 22:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ataliya nyina wa Ahaziya yumvise ko umuhungu we yapfuye, atsemba abakomoka ku mwami w'u Buyuda bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umuhungu we apfuye, yiyemeza kwicisha abakomoka bose mu muryango w’umwami wa Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda.