2 Chronicles 22:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe babicaga, Yehosheba mushiki wa Ahaziya afata Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bahungu b'umwami bari bagiye kwicwa. Aramujyana hamwe n'umurezi we, amuhisha mu cyumba cy'Ingoro bararagamo ku buryo Ataliya atashoboye kumwica. Yehosheba umugore w'umutambyi Yehoyada yari umukobwa wa Yoramu wahoze ari umwami w'u Buyuda, bityo akaba mushiki wa Ahaziya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abashyira mu nzu bararagamo. Bityo Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, wari umugore w’umuherezabitambo Yehoyada akaba na mushiki wa Okoziya, aba amuhishe Ataliya, ntiyamubona ngo amwice.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Yehoshabeyati umukobwa w'umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w'Umwami Yoramu muka Yehoyada w'umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.