2 Chronicles 22:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana ni yo yashatse ko Ahaziya asura Yehoramu kugira ngo agweyo. Ahaziya ageze kwa Yehoramu bajyana kwa Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yatoranyije kugira ngo arimbure umuryango wa Ahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko gusura Yoramu, Uhoraho yaragushatse ngo kubere Okoziya impamvu yo kurimburwa. Akigerayo yamanukanye na Yoramu bajya gutera Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yari yarimikishije amavuta kugira ngo azarimbure umuryango wa Akabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.