2 Chronicles 22:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehu ashakisha Ahaziya bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamuzanira Yehu aramwica, baramushyingura kuko bavugaga bati: “Uyu ni we mwene Yozafati washakashatse Uhoraho abikuye ku mutima.” Nuko habura n'umwe mu muryango wa Ahaziya ubasha kumusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ashakisha Okoziya, bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamushyira Yehu, aramwica. Baramuhamba kuko bavugaga bati «Ni mwene Yozafati washakaga Uhoraho n’umutima we wose!» Nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Okoziya washoboye kumusimbura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.”Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami.