2 Chronicles 23:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arebye abona umwami ahagaze ku ibaraza imbere y'umuryango w'Ingoro y'Uhoraho. Abaririmbyi n'abacuranga amakondera bari bamukikije. Abantu bose bagaragazaga ibyishimo byabo bavuza n'amakondera. Abacuranzi bavuzaga ibicurangisho byabo, bigaherekeza indirimbo zisingiza umwami. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi! Mbega ubugambanyi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi yo ku rwinjiriro; abona abatware n’abavuza amakondera bari iruhande rw’umwami, ndetse n’abantu bose bishimye kandi bavuza amakondera, naho abaririmbyi bacuranga ibyuma byabo kandi bayobora indirimbo zo gushimira. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango, n'abatware n'abavuza amakondera begereye umwami, n'abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z'ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”