2 Chronicles 23:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehoyada ashinga abatambyi b'Abalevi kurinda Ingoro y'Uhoraho. Dawidi yari yarabaremyemo amatsinda, kugira ngo bajye batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho, nk'uko Musa yari yarabategetse ngo bajye bakora uwo murimo baririmba indirimbo z'ibyishimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Ingoro y’Uhoraho, Yehoyada ayirindisha abaherezabitambo n’abalevi. Koko kandi, ni bo Dawudi yari yarashinze gutunganya imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bajye bahaturira ibitambo bitwikwa bishimye, kandi baharirimbire bakurikije ibyanditswe mu mategeko ya Musa, n’ibyo Dawudi yababwirije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yehoyada asubiza abatambyi b'Abalewi mu butware bw'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n'indirimbo nk'uko Dawidi yabitunganije.