2 Chronicles 23:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yehoyada akoranya abagaba b'ingabo n'ibikomangoma, n'abayobozi b'abaturage na rubanda, maze bashagara umwami kuva ku Ngoro y'Uhoraho bamugeza mu ngoro ye ya cyami, bamunyujije mu irembo rya ruguru. Nuko Yowasi yicara ku ntebe ya cyami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Afata abatware b’abasirikare, abanyacyubahiro n’abategekaga rubanda, n’abaturage bose, nuko bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, binjira mu ngoro y’umwami banyuze mu irembo rikuru, maze bamwicaza ku ntebe y’ubwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ajyana abatware batwara amagana n'abanyacyubahiro, n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y'Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y'umwami baherako bamushyira ku ntebe y'ubwami.