2 Chronicles 23:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abalevi n'Abayuda bose bakora uko umutambyi Yehoyada yari yabategetse, buri wese afata abantu be, ari abatangiraga umurimo wabo wo ku isabato, ari n'abawurangizaga uwo munsi, kubera ko umutambyi Yehoyada nta tsinda na rimwe ry'abakozi yari yahaye ikiruhuko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abalevi n’Abayuda bose bubahiriza ibyo bategetswe n’umuherezabitambo Yehoyada byose. Buri wese afata abantu be, ari abashinzwe imirimo yo ku isabato, ari n’abayivaho, kuko umuherezabitambo Yehoyada nta cyiciro yari yarasezereye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abalewi n'Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w'umutambyi atasezereye abanyagihe.