2 Chronicles 24:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Mwuka w'Imana aza ku mutambyi Zakariya mwene Yehoyada, ahagarara imbere ya rubanda aravuga ati: “Uhoraho Imana arababaza impamvu mudakurikiza amabwiriza ye. Ntimuzagira amahoro kubera ko mwimūye Uhoraho, na we yarabazinustwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada, umuherezabitambo Zekariya ahagarara imbere ya rubanda, arababwira ati «Imana iravuze ngo: Ni iki cyatumye muca ku mategeko y’Uhoraho kandi mubona nta cyo bibagezaho? Kubera ko mwirengagije Uhoraho, na we arabatereranye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwuka w'Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w'umutambyi, ahagarara haruguru y'abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y'Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ”