2 Chronicles 24:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Yowasi yiyibagiza ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umwana we. Zakariya agiye gupfa aravuga ati: “Uhoraho narebe ibyo ukoze maze azabikuryoze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Yowasi yirengagiza atyo ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umuhungu we! Mu isamba rye, Zekariya aravuga ati «Uhoraho nabirebe kandi azabikuryoze!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”